imigani.rw
Your cart is empty.
Login
Products in umuco
IMIGANI Y’INYAMASWA N’IZINDI ( PDF )
Imigani y'inyamaswa, nk'igikeri, impyisi isha n'izindi. Aka gatabo gakubiyemo imigani igaragaza imibanire y'inyamaswa hagati yazo, ndetse n'igaragaza imibereho ya zimwe na zimwe ukwazo.
Igitabo cy'imigani ya Bakame ( PDF )
Imigani ya Bakame yose mu gitabo kimwe
Yifuje ubwiza
GIKERI NA RUSAKE Iyumvire uko ukwigira Nyirandabizi kwa Gikeri kwamukozeho!
IMIGANI MIGUFI
Ikusanyirizo r'imigani migufi 1500 y'ikinyarwanda. Urasangamo iyo wari uzi, iyo wumvaga, ariko utazi neza uko ivugwa, ndetse n'iyo utari uzi. Aka gatabo gakubiyemo urutonde rw'imigani migufi twashoboye gukusanya, ariko ntabwo isobanuye. Uwifuza kumenya ibisobanuro, yareba udutabo tw'"Imigani migufi isobanuye"; na two turahari kuri uru rubuga.
Imigani ya Semuhanuka
Soma imigani y'umugabo Semuhanuka w'umubeshyi kabuhariwe: Uzabona uburyo - Semuhanuka yikorera umusozi - Arya inka ye wenyine akarya n'iy'inshuti ye - Atuma umugabo yiyahura - Atwara umuhungu we umugeni, ...
Umugani w'abidishyi
Uko ubwenge bwa gisore bwananiwe gutabara umwami, akaramirwa n'umusaza yari yarategetse ko yicwa.
Mutima muke wo mu rutiba
Uko imbwa yariye ibyana by'ingwe ikabimara, igapfa izize amayezi yo mu rutoki.
Bakame n'impyisi
Uko Bakame yahenze ubwenge warupyisi mu buryo bwinshi bunyuranye!
Agakurikiwe n'abagabo ntikabasiga
Insigamigani: Icyo umugabo akurikiranye, ashirwa akigezeho.
Agenda nk'abagesera
Igisobanuro y'iyi nsigamigani.
Akebo kajya iwa Mugarura
Gusobanura iyi nsigamigani
Amagambo ageze iwa Ndabaga
Inkomoko n'igisobanuro cy'iyi nsigamigani.
Amagambo ahariwe Nankana
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani.
Amazimwe yashiriye Gishike
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani.
Arareba nk'uruhango zireba Masaka
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani.
Arashaka ibya Macigata
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani.
Arigiza nkana
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani
Arimo gishegesha ntavura
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani
Arishyura inka ya Nyangara
Inkomoko n'igisobanuro by'iyi nsigamigani
Bagabobarabona aheka impyisi
Ngo "Uzakenge iryavuzwe n'abagabo". Isomere iby'uyu mugabo wihekeye ikishi, akaburirwa nyamara ntiyumve, kugeza kimuhitanye.
Bagabobarabona akizwa n'imbeba (pdf)
Iyumvire uburyo imbeba zakijije umuntu, nyamara yazisuzuguraga.
Ubwenge bwa Bakame (PDF)
Dore ubwenge bwa Bakame: uburyo yujuje inyoni mu cyibo, igakama imbogo, igatwara inzoka ku nkoni, ...
RUTEGAMINSI RWA TEGERA (PDF)
Ngo "Ugira neza ukayisanga imbere". Uyu mugani ugaragaza ko ugize neza aba yizigamiye byinshi. Umunyarwanda ati "Jya ugira neza wigendere". Rutegaminsi ni urugero rwiza.
NDABAGA ( PDF )
Umugani w'umunyarwandakazi wabaye intwari kugeza aho acungura se kuko se nta muhungu yari yarabyaye.
RWAMANYUMBA ( PDF )
Umugani wa Rwamanyumba.
SEMUHANUKA N'INSHUTI ZE ( PDF )
Semuhanuka, umugabo w'indyarya. Isomere uyu mugani wumve uyu mugabo uburyo yariye inka ye wenyine, nyamara abandi bashaka kumwima akabahenda ubwenge, n'izabo akazirya.
impyisi n'imana ( video )
Impyisi n'imana
Impyisi n'ihene (Video)
Umugani w'impyisi n'ihene mu majwi n'amashusho.
NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya kabiri) ( PDF )
Uko bucura yarokoye bakuru be, akabagarura mu rugo abakuye mu ishyamba ry'inzitane.
Imigani miremire yakunzwe cyane (pdf)
Imigani 7 ya cyera abantu bakunda, ku buryo batajya barambirwa kuyisoma.
Inyamaswa n'abantu (Pdf)
Imigani ivuga imibereho n'imibanire by'inyamaswa n'abantu: uko abantu bari babanye n'inyamaswa, uko inyamaswa zibana n'abantu.
Imihango ya kinyarwanda
Imihango y'ababyeyi (Ibyeru by'umwana, kurya amenyo, gukurira umwana, kurya akanapfu,...), imihango y'abana, imihango y'umukobwa, Gushyingira, gushyingura, ...
Urukwavu n'umuhari
Noneho Bakame imitwe iramupfubanye! Soma uyu mugani wiyumvire uburyo umuhari uvumbuye ubucakura bwa Bakame.
Impyisi n'ihene
Uko ihene yahenze ubwenge impyisi yashakaga kuyirya hamwe n'urubyaro rwayo, kugeza igihe impyisi ari yo ihapfiriye.
Intare n'imbeba
Uko imbeba yatabaye intare, ikayikiza urupfu.
Imigani migufi isobanuye (A-H)
Ikusanyirizo ry'imigani y'imigenurano isobanuye, kuva ku itangirwa na A kugera ku itangirwa na H.
Imigani migufi isobanuye (I)
Menya ibisobanuro by'imigani y'imigenurano itangirwa na "I".
Ikeshamvugo
Agatabo gakusanyirijwemo ikeshamvugo/inozamvugo ku nka, ku ngoma, umwami, isekuru, igisabo, ... n'imvugo inoze ku majwi y'inyamaswa, ibihe by'ihinga, ibice by'umunsi, n'ibindi.
Imigani migufi isobanuye (U-Z)
Aka gatabo gakubiyemo imigani migufi 232 n'ibisobanuro byayo, kuva ku itangizwa n’inyuguti ya « U », kugeza ku itangirwa na « Z ». Indi na yo mwayibona mu dutabo twabanjirije aka.
Ikirura na Bwiza
Umugani wa Bwiza bwa Mashira, ngo bumwe budashira irora! Ugaragaza umukobwa wari mwiza cyane, akaza kuribwa n'impyisi ubwo yari agiye gusura nyirakuru. Nyamara iyo mpyisi yaje kwicwa, Bwiza ararokorwa.
Nyangufi na Bakuru be
Umugani wa Nyangufi na bakuru be, mu bice birindwi byose biwugize. Isomere wumve uburyo akana gato basuzuguraga karokoye bakuru bako, kagakiza ababyeyi bako, ndetse kakanakura umugore wa Nyamuryabana mu menyo ya Rubamba.
Imigani y'imigenurano n'ibisobanuro byayo
Aka gatabo gakubiyemo migani 632 y'imigenurano, ibisobanuro byayo n'aho ikoreshwa, aho bishoboka hagatangwa n'ingero, ndetse n'indi migani ishobora gukoreshwa kimwe n'uwasobanuwe.
Imihango, imigenzo n'imiziririzo
IMIHANGO Y'UMUNTU Ikigitabo gikubiyemo ibikorwa abanyarwanda bo hambere bakoreranaga bo ubwabo, ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose, ikaba igaragaza neza imibereho, imikorere n’imitekerereze yabo.
IMIGANI MIREMIRE YOSE HAMWE
Ya migani miemire y'ikinyarwanda mwakunze mukaba mwibazaga aho mwakongera kuyikura ngo muyisome twayibashyiriye hamwe. Iki gitabo gikubiyemo imigani iyinga 125 itajya irambirana kuyisoma.
Izuba n'umuyaga
Ngo "Uguhiga ubutwari muratabarana"; izuba n'umuyaga byagiye impaka ngo bikuremo umuntu imyenda. Ni nde watsinze? Soma uyu mwandiko umenye uko byagenze.
Isazi n'uruyuki
Uruyuki n’isazi baratonganye, buri wese yiratana ku mico ye, uruyuki rwishimira isuku n’amategeko byarwo, rusebya isazi ko iba mu myanda, naho isazi irwibutsa ko kwirata n’uburakari bidafite agaciro kurusha gukora neza wicishije bugufi. Umugani werekana ko imyitwarire myiza irangwa n’ubwiyoroshye iruta amagambo meza avanze n’ubwirasi n’ubugome.
Isega n'imbwa
Burya ni byiza kwirira ducye ufite ukiryamira kare! Ntukicare ngo wifuze ibyo wita byiza ubonana abandi, kuko na bo baba barabikobokeye.
Ngoma ya Sacyega na Ngoma ya Gahoro
Uyu mugani wigisha ko umuntu akwiye gushishoza agashaka ibisubizo mu bushobozi bwe, kuko akenshi ibyo dushaka kure biba biri hafi yacu.
Ngoma ya Sacyega
Sacyega yirengagije umuhungu we Ngoma, ariko Ngoma amukiza urupfu amuha ibisubizo by’ubwenge ku bibazo by’umwami. Uyu mugani wigisha ko ubwenge n’ubupfura biruta gutonesha no gusuzugura, kandi ukatwibutsa ko "Utazi umukungu yima umwana".
Nkuba na Gikeri
Nkuba yatiye umuhoro Gikeri, ashaka kuwifunga, nyamara Gikeri akoresha ubwenge ajya mu ijuru awusubirana amuciye mu rihumye. Uyu mugani uratwigisha kudahenda abandi ubwenge twishingikirije imbaraga nke tubaziho.
Nyaburanga agurwa imvura
Umugani uvuga uko Nyaburanga, igikomangomakazi, yatanzwe nk'igitambo, kugira ngo imvura yongere iboneke mu gihugu.
Umugani wa Nyiranda
Uyu mwandiko uvuga umukobwa utarajyaga anyurwa n'ibyo ahabwa, agahora afurungutura, ayabuza n'utw'abandi. Nyamara yaje kubona ko inda nini yica nyirayo, afata umugambi wo kujya arya akagabuye.